FREQUENTLY ASKED QUESTIONS (FAQ)

Welcome to our: Frequently Asked Questions (FAQs) section!

We understand that when exploring a product, service, or topic, you may have numerous questions buzzing in your mind. That's why we've gathered the most common and important queries right here. Our FAQs aim to provide clear and concise answers to help address your concerns and provide you with the information you need. Whether you're a curious customer, a potential user, or simply seeking clarification, this section serves as a valuable resource to guide you through the intricacies of our offerings. Take a moment to peruse our FAQs and find the answers you're looking for. If your specific question is not listed, don't worry - our dedicated team is always ready to assist you further. Let's embark on a journey of knowledge together!

Catchyz ni urubuga rwo kuri murandasi aho abarukoresha bashobora gushyiraho amatangazo y'ibicuruzwa na serivisi zitandukanye. Rwemerera abantu ku giti cyabo cyangwa ubucuruzi kumenyekanisha ibyo batanga no guhuza abaguzi n’abagurisha.
Urubuga rwa Catchyz rwo kuri murandasi rutanga aho abarukoresha bashobora gufungura konti, kwamamaza, no kureba urutonde rw’ibiriho. Abarukoresha bashobora gushakisha ibintu cyangwa serivisi byihariye bashingiye ku byiciro, ijambo ry’ibanze, cyangwa ahantu biherereye. Ababyifuza bashobora kuvugana n’uwamamaza binyuze ku mwirondoro watanzwe kugirango baganire.
Kugirango wamamaze, ugomba gufungura konti ku rubuga rwa Catchyz. Umaze kwinjira, ushobora kugana ahanditse "gushyiraho itangazo", aho uzasabwa gutanga ibisobanuro nk’umutwe, imiterere, igiciro, icyiciro, n’ibindi bintu byose byatanga amakuru ku igicuruzwa nk’ifoto. Nyuma yo kohereza icyo wamamaje, hanyuramo umwanya muto kugirango bigaragarire abandi bantu bakoresha Catchyz.
Dushyiraho uburyo butandukanye bwo kwamamaza kuri Catchyz. Dufite konti yubuntu n’izishyurwa, ziguha umudendezo wo guhitamo inzira ikunogeye. Kuri konti y’ubuntu, ushobora kwishimira ibyiza byo kwamamaza nta kiguzi. Ubu buryo ni bwiza ku babukoresha bashaka gutangira kumenyekanisha vuba ibicuruzwa na service byabo nta kiguzi. Bijyanye n’amahitamo yawe tunatanga konti zishyurwa hamwe nibindi byinshi hiyongereyeho n’inyungu. Aya mahitamo y’ibanze aguha kugaragara birushijeho kuburyo, iyo ibyo wamamaje bimazeho igihe kirekire, turagufasha mu buryo bwa poromosiyo kugirango wongere abaguzi. Waba uhisemo konti yubuntu cyangwa yishyuwe, duharanira kuguha uburambe bwo kwamamaza bworoherejwe kandi budasanzwe.
Igihe amatangazo amara agaragara kuri Catchyz ni iminsi 90, nyuma y’aho ararangira cyangwa hagasabwa kuvugururwa kugira ngo agumeho
Yego, Catchyz yemerera abayikoresha guhindura cyangwa gukuraho amatangazo yabo. Ubusanzwe wemerewe kujya kuri konti yawe, ugashakisha itangazo ushaka guhindura, hanyuma ugahitamo uburyo bukwiye bwo guhindura , kuvugurura amakuru, cyangwa gusiba burundu itangazo.
Yego, Catchyz ifasha abayikoresha gushyiraho amafoto igihe bari kwamamaza kugira ngo risakare kure. Ubu buryo bufasha kwerekana ikintu cyangwa serivisi urimo kwamamaza,nanone bituma abakiriya bashobora gusobanukirwa neza ibyo utanga. Ubusanzwe ushobora no gushyiraho amafoto igihe urimo gufungura konti.
Catchyz itanga imikorere yo gushakisha amatangazo akenewe ku bayikoresha. Ubusanzwe ushobora kwinjiza amagambo afitanye isano n'ikintu cyangwa serivisi ushaka, ibyavuye hashingiwe ku byiciro,ahantu runaka,ibiciro bitandukanye no gukoresha uburyo bwo gushakisha bugufasha kubona icyo ushaka bitakugoye.
Yego, Catchyz itanga amakuru yose wabonaho uwamamaza muri buri tangazo ryo kwamamaza,mukaba mwavugana igihe icyaricyo cyose mu buryo butaziguye. Amakuru arambuye ashobora kuba arimo aderesi za e-mail, nimero za telefoni cyangwa kohereza ubutumwa. Ni ngombwa kwitonda no gukoresha uburyo bwo kuganira neza mu gihe ukorana n'abandi bakoresha.
Nubwo ibisobanuro byihariye bishobora kutamera kimwe, muri rusange ni byiza ko washyiraho amakuru y'ingenzi mu itangazo ryawe, nk’umutwe w’itangazo ugomba kuba usobanutse., ibisobanuro birambuye by'ikintu cyangwa serivisi, igiciro, ahantu, umwirondoro n'ibindi bintu byihariye bya gufasha kumenyakana no kuboneka igihe ukenewe.